Adrien na Gentil Misigaro bagarutse mu Rwanda nyuma y’umwaka
Written by Arsene Muvunyi on 29th February 2020
Abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana banakomoka mu muryango umwe, Adrien na Gentil Misigaro bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho baje mu bitaramo bigamije kurwanya ibiyobyabwenge.
Aba bagabo basesekaye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bari kumwe n’abaririmbyi n’abacuranzi bakorana na muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Igikorwa cy’ingenzi kibazanye mu Rwanda ni ibitaramo bazakorera mu bice bitandukanye byiswe “Each One Reach One” bikaba bigamije gukora ubukangurambaga bwo gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge no gukumira abashobora kubyishoramo.
Igitaramo cya mbere kizaba tariki 08 Werurwe 2020 mu nyubako ya Intare Conference Arena aho bazaba bari kumwe na Israel Mbonyi, ikindi kibere muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye tariki ya 15 Werurwe 2020.
Adrien Misigaro asanzwe afite umuryango w’ivugabutumwa yise ‘Melody of New Hope’ ukora ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko biciye mu ndirimbo.
Mu mwaka ushize yasuye ikigo ngororamuco cya Iwawa, agenera abahagororerwa ibikoresho bya siporo. Yafashije kandi abahanzi bari kuhagororerwa barimo Fireman, Neg G The General na Young Tone gukora indirimbo zigisha urubyiruko kutishora mu ngeso mbi.
Adrien Misigaro na Gentil Misigaro baherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka ushize, mu cyiswe “Biratungana Tour” cya Gentil.



