Adrien Misigaro yatangiye gusubiza amafaranga abari baguze amatike yo kwinjira mu gitaramo cyasubitswe
Written by Arsene Muvunyi on 12th March 2020
Adrien Misigaro wari wateguye igitaramo yise “Each One reach One” kikaza gusubikwa habura amasaha make ngo gitangire yatangiye gusubiza amafaranga abari baguze amatike.
Tariki 8 Werurwe 2020 nibwo iki gitaramo cyari kubera mu nyubako ya Intare Conference Arena aho intego yacyo yari ukurwanya ibiyobyabwenge.
Adrien Misigaro yari gufatanya n’umuvandimwe we Gentil Misigaro, Israel Mbonyi n’abandi baramyi baturutse muri Amerika.
Ku munsi cyari kuba nibwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze amabwiriza yo guhagarika ibitaramo byose n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Bukeye bwaho ku wa mbere aba baramyi biyemeje gukora igitaramo nk’uko bari babyiyemeje ariko abantu bagikurikiranira ku rubuga rwa YouTube.
Kuri uyu wa 12 Werurwe 2020, Ubuyobozi bwa Melody of New Hope iyobowe na Adrien Misigaro bwatangaje ko batangiye gusubiza amafaranga abantu bari baguze amatike yo kwinjira mbere.
“Abifuza gusubizwa amafaranga baza bitwaje amatike ku biro bya Ishema Ticket Kimironko Promise House hejuru ya KBC mu igorofa rya kabiri umuryango wa gatanu kugira ngo bayasubizwe.”
Itangazo rya Melody of New Hope rivuga ko abashaka gushyigikira igikorwa cyo kurwanya ibiyobwange bayareka akaba inkunga batanze.
Iki gikorwa cyo gusubiza amafaranga abari baguze amatike yo kwinjira mu gitaramo cya “Each One Reach One” kizarangira tariki 16 Werurwe 2020.
Kugeza ubu Melody of New Hope nibo babimburiye abandi basubitse ibitaramo gusubiza amafaranga abari baguze amatike.
Adrien Misigaro yatangiye ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo kuziba icyuho cy’igihombo batewe no kudakora iki gitaramo, aho ari gutangirwa ku rubuga rwa gofundme.com kugeza ubu hakaba hameze gukusanywa agera ku $560 mu gihe intego ari ibihumbi $15.
