Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Adrien Misigaro yakoze igitaramo kitarimo abantu asaba inkunga ngo agaruze miliyoni 14 yashoye

Written by on 9th March 2020

Adrien Misigaro washinze umuryango w’ivugabutumwa wa Melody Of New Hope, wari wateguye igitaramo cyiswe Each One Reach One kikaza gusubikwa ku munota wa nyuma yahisemo kucyerekana biciye kuri interineti anatangiza ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo kuziba icyuho cy’igihombo.

Iki gitaramo cyagombaga kubera mu nyubako ya Intare Conference Arena, kuri iki cyumweru tariki 08 Werurwe 2020.

Cyasubitswe habura iminota mike ngo gitangire. Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rihagarika ibitaramo byose n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi.

Cyari kwitabirwa n’abaramyi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Gentil Misigaro na Israel Mbonyi.

Adrien Misigaro uyobora Melody Of New Hope yari yateguye iki gitaramo, yafashe umwanzuro wo kucyerekana biciye ku rubuga rwa YouTube, guhera  saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Yahise anatangiza ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kuziba icyuho cy’igihombo cyatwewe no kuba iki gitaramo kitarabaye kandi bari barashoyemo amafaranga agera ku bihumbi $15 asaga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “ Imwe mu mbogamizi ziri mu gutegura igitaramo nk’iki ni uburyo bw’amafaranga. Ibijyanye no gucuranga, abaririmbuyi, kwamamaza, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi byadutwaye asaga ibihumbi $15.”

Yunzemo ati “Melody Of New Hope n’abayishinze nibo ubwabo bashyize amafaranga yari akenewe mu gutegura iki gitaramo. Hatagurishijwe amatike nta bundu buryo bwo kugaruza amafaranga yashowe. Turabasaba ubufasha kugira ngo MNH ikomeze ubutumwa bwayo muri Kigali.”

Ubukangurumbaga bwo gushaka inkunga yo kuziba icyuho cyatewe n’iki gihombo buri gukorerwa ku rubuga rwa Gofundme.com aho intego y’amafaranga akenewe ari ibihumbi $15.

Kugeza ubu ntabwo baratangaza icyemezo bafashe kijyanye no gusubiza amafaranga abari baguze amatike mbere.

Igitaramo cyabaye nta bantu barimo.
httpss://youtu.be/fv-NCQOuBRw
Reba igitaramo cya Adrien Misigaro cyaciye kuri Youtube