Abari bateguye igitaramo cya Cecile Kayirebwa barabara igihombo cya miliyoni 30
Written by Arsene Muvunyi on 9th March 2020
Abari bateguye igitaramo cyiswe Ikirenga mu Bahanzi cyari kigamije gushimira Cecile Kayirebwa nk’umuhanzikazi wasigasiye muco nyarwanda, baratangaza ko bahombye amafaranga ari hagati ya miliyoni 20 na 30 nyuma y’uko gihagaritswe ku munota wa nyuma.
Kuri iki Cyumweru tariki 08 Werurwe 2020 nibwo hari kuba igitaramo cyiswe Ikirenga mu Bahanzi ku nshuro ya mbere cyari kigamije gushimira umunyabigwi mu muziki gakondo Cecile Kayirebwa.
Ubwo abantu biteguraga kwerekeza muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] hasohotse itangazo ry’Umujyi wa Kigali risubika ibitaramo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi gikomehje gukwirakwira ku Isi ariko kikaba kitaragera mu Rwanda.
Iri tangazo ryagize ingaruka kuri iki gitaramo hamwe n’ikindi cyiswe Each One Reach One cyari cyateguwe na Adrien Misigaro akaba ayari gufatanya n’abandi baramyi bo muri Amerika, Gentil Misigaro na Israel Mbonyi.
Mu kiganiro KISS FM yagiranye n’Umuyobozi wa Bwiza Media, Kayiranga Melchior, yavuze ko batunguwe n’iki cyemezo kuko bari bamaze kwitegura ibintu byose harimo no kubungabunga isuku mu kwirinda Koronavirusi.
Ati “Babitubwiye twamaze kwitegura, baduhaye itsinda rya Minisante, irya Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, baduha RALC bose ngo dufatanye gutegura. Ibintu by’isuku bari babidutegetse tugura imiti twari twakoze ibishoboka byose bari badusabye. No kugihagarika amakuru twayamenye saa cyenda abahanzi bose bahageze.”
Kayiranga Melchior avuga ko ibintu byose byasabwa kugira ngo igitaramo kibe bari baramaze kubyishyura ku buryo babara igihombo kiri hagati y’amafaranga miliyoni 20 na miliyoni 30.
Ati “Buri kintu cyose twari twarakishyuye. Ikijyanye n’ibyuma byo gucuranga, imitako, abashinzwe kwakira abantu bari bahageze, abashinzwe umutekano. Ubu duhombye hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 30.”
Ku kijyanye no gusubiza amafaranga, abari bamaze kugura amatike yo kwinjira, Kayiranga Melchior yavuze ko babasaba kuyagumana, mu bakazayinjiriraho mu gitaramo kizategurwa ubwo umujyi wa Kigali uzaba wakuyeho aya mabwiriza.


