Abanyempano 10 b’indobanure bahurijwe mu ndirimbo imwe bise “Ndaryohewe”
Written by Arsene Muvunyi on 25th March 2020
Abahanzi 10 bo mu kiragano gishya cya muzika nyarwanda bahurijwe mu ndirimbo imwe na Empire Records biturutse ku gitekerezo cya Muyoboke Alex.
Iyi ndirimbo yitwa “Ndaryoherewe” yakozwe na X On The Beat usanzwe atunganya indirimbo zikorerwa muri studio ya Empire Records.
Iyi ndirimbo yahurijwemo abahanzi bo mu kiragano gushya cya muzika, ariko bafite impano zihariye muri muzika. Higanjemo abatangiye umuziki hagati ya 2018 na 2019.
Ni abakobwa batatu ari bo Ariel Wayz uririmba muri Symphony Band, France watsinze mu irushanwa rya I Am The Future, na Milly.
Harimo kandi Alto usanzwe ubarizwa muri Ladies Empire, Yvanny Mpano, Kevin Skaa, Calvin Mbanda, Ruti Joel, Victor Rukotana, na Mozzey wahoze muri Yemba Voice,
Benshi muri aba bahanzi bashya byibuze mu mwaka bagiye bakora indirimbo zakunzwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2020.
Muyoboke Alex wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi yabwiye KISS FM ko umwaka wa 2019 ari wo wa mbere yabonyemo abanyempano benshi mu muziki bimutera ishyaka ryo kubahuza ngo bakurane umutima wo gufatanya.
Ati “Sinigeze mbona umwaka wigeze ugira abahanzi benshi b’abahanga nk’aba. Mu yindi myaka hazaga umuhanzi umwe umwe nta batanu bigeze bazira icyarimwe ariko ubu dufite abahanzi bagera kuri 20 kandi b’abahanga. Aho niho naje gukura igitekerezo.”
Muyoboke avuga ko gushyira hamwe bano bahanzi bifite intego yo kubaka ubumwe mu banyamuziki kuko ari byo byagiye bituma ibihugu nka Nigeria bigera aho bigeze ubu.
Ati “ Ndashaka bano bana bakure bafite ikintu cyo gufatanya, cyo kwegerana mu gihe bakuru babo cyabuze. Gushyira hamwe ni ko kwazamuye Nigeria. Iyo igihe cyo gufata amafaranga bose baraza bakicara ku meza barangiza bagasubira mu makimbirane yabo [beef] no gucuruza.”
Bamwe muri aba bahanzi nibwo bwa mbere Muyoboke Alex yari ahuye nabo, avuga ko yatunguwe cyane n’impano bafite idasanzwe.
Ati “nk’uwitwa Ariel yaje muri studio avuye mu kazi, ariko nta minota 10 byamutwaye. Nabonye uwitwa Kevin Skaa nibwo bwa mbere nari mubonye, nagiye hanze kwitaba telefone iminota itanu, ngaruka nsanga ari gufata amajwi iminota 20 yari arangije igitero cye.”
Muyoboke Alex avuga ko Ladies Empire idafite ubushobozi bwo guhita ifata bamwe muri aba bahanzi badafite inzu z’umuziki babarizwamo, ariko ko biyemeje kubakorera indirimbo kandi k ubuntu.
Amashusho y’iyi ndirimbo ntarafatwa yose kuko icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda batararangiza, gusa ngo umunsi ibintu byasubiye ku murongo azahita arangizwa.
Hari kandi indi ndirimbo nayo irimo abandi bahanzi bashya b’abanyempano bagitegeze bagaragara muri iyi.
