Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Abakinnyi ba filime begukanye ibihembo muri Rwanda International Movie Awards

Written by on 9th March 2020

ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 07 Werurwe 2020 nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filime bahize abandi muri Rwanda International Movie Awards.

Hari ku nshuro ya karindwi ibi bihembo bitanzwe ariko kandi hari ku nshuro ya mbere bishyizwe ku rwego mpuzamahanga aho byitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, n’ibindi birimo Nigeria, u Buhinde, Cameroon na Ivory Cost.

Filime, abakinnyi bazo n’abazitunganya bahatanaga mu byiciro bitandukanye, buri wese yifuzaga kwegukana igihembo kugira ngo yemeze abantu ko ari we ukora neza.

Kirenga Saphine ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore mu gihe Kalinda Isaiah yahawe icy’umukinnyi mwiza w’umugabo.

Abakinnyi bakunzwe muri filime zica kuri murandasi harimo Nyaxo, Rulinda na Ndimbati ntabwo batahiye aho.

Umunyarwanda umwe ari we Felix Kamanzi ni we wabashije kwegukana igihembo mu cyiciro cya filime mpuzamahanga.

Dore abegukanye mu byiciro bitandukakanye

1.Best Documentary: ‘Ikirezi’ ya Eric Ngabikwiye

2.Best Short Film: Luna ya Bora Shingiro

3.Best Feature: Shaddy Commitment ya P.K. Kamara

4.Web Series: Bamenya ya Benimana Ramadhana

5.TV Series: Seburikoko

6.Best Actor: Kalinda Isaiah-‘Gitera’

7.Actress: Kirenga Saphina- ‘Shaddy Commitment’

8.Supporting Actor: Rengero Norbert (Digidigi)

9.Supporting Actress: Munezero-‘Bamenya’

10.Actor People’s Choice: Niyitegeka Gratien

11.Actress People’s Choice: Mukamamanzi Beatha (Mama Nick)

Ibihembo byatanzwe ku rwego mpuzamahanga

1.Best Documentary: ‘Wamburanye iki’ ya Felix Kamanzi- Rwanda

2. Short Film: ‘Mukami’ ya Eastmond Mwenda- Kenya

3. Feature Film- Kunjabdulla of Love ya Shantu Samad-India

4.Best Actor: George Mo (Kenya) wakinnye muri filime ‘Lost in time’.

5.Best Actress: Nansiima Ronah (Uganda) abicyesha filime ‘94 Terror’ yakinnyemo

Kirenga Saphine ni mukinnyi wa filime w’umugore wahize abandi
Mama Nick ukina muri City Maid yegukanye igihembo
Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yatowe nk’umukinnyi ukunzwe